Inkoko yahinduwe ifi :

Ku wa gatanu mutatagatifu, umukiristu yagiye gusura abapadiri kuri paruwasi maze abashyira inkoko y'isake iteye amabengeza.

Kubera ko paruwasi yari nini, abapadiri bari bagabanye za santarali, kuri paruwasi hasigaye umwe wakundaga akaboga kurusha sakabaka.

Akimara gusezera kuri uwo mukiristu, abwira umukozi ko agomba guhita abaga iyo sake.

Ariko igihe padiri yari mu sakirisitiya arimo yitegura kujya gusoma misa, umukozi aba araje, ati «ya nkoko nayibuze»!

Padiri bimutera agahinda n'umujinya, ahita amubwira ngo nawe naze mu misa dore ntacyo afite cyo gukora.

Ubwo misa iratangira, bararirimba karahava, igihe cyo gusoma ivanjiri kiba kirageze.

Padiri, ati «numuhorane Imana!», abandi barasubiza.

Arakomeza, ati «amagambo yo mu ivanjiri ntagatifu, uko yanditswe na (aba abonye ya nkoko itambagira hanze) dore ya nkoko»!

Umukozi aba arahindukiye koko arayibona, asohoka mu misa itarangiye ajya kuyitunganya.

Kera kabaye rero misa irahumuza, padiri asuhuza abakiristu ariko umutima uri ku nkoko.

Reka rero agere ku meza, umukozi azanye inkoko, padiri ayikubise amaso amazi yuzura akanwa.

Amaze gushimira iryo funguro ryazanywe n'umukiristu, agiye gukoramo, umukozi ati «nyamara uyu munsi nta muntu wari kurya inyama kuko ari ku wa gatanu mutagatifu!»

Padiri, ati «irukira mu kiliziya unzanire amazi y'umugisha nkwereke».

Umukozi aba amuzaniye amazi, padiri wawe asuka duke kuri ya nkoko, ati «wa nkoko we, ubu ndakubatije uhindutse ifi».

Ni uko padiri aryoherwa n'inkoko yahindutse ifi!!!!